Serivisi Zihariye z’Amashuri
Turabibaha ikigo cyishyura iyo abanyeshuri bamaze kuyazana. Twakira commande iyariyo yose y’ikigo kuko tuba tuzakorana umwaka wose.
Dukorera i Musanze (Northern Province) tukageza mu Rwanda hose
Ibibazo Bikunze Kubazwa
- Mbese ngomba kuba mfite igishushanyo cyanjye?
- Oya. Ushobora guhitamo rumwe mu ngero zacu, ukatwoherereza ifoto yawe cyangwa ukatubwira gusa icyo wifuza. Ikipe yacu iragufasha.
- Nshobora gusaba impinduka ku gishushanyo?
- Yego. Tubwire impinduka wifuza. Tuganira nawe ku gishushanyo mbere y’uko dutangira gukora.
- Menya nte igiciro?
- Vugana natwe, usobanure icyo ukeneye hanyuma tuganire ku giciro. Hari imishinga isaba ibisobanuro bike mbere y’uko tuguha igiciro nyacyo.
- Nshobora gusaba serivisi kuri WhatsApp?
- Yego. Ushobora kuvugana ako kanya n’ikipe yacu kuri WhatsApp.
- Nshobora gusaba igiciro ku bikorwa by’ibyuma cyangwa imirindankuba?
- Yego. Tubwire icyo ukeneye, utwereke amafoto cyangwa ibisobanuro ufite. Ikipe yacu iraganira nawe ku bikurikiraho.